Fahamu24.com

Uramutse umenye akamaro k’imibare abenshi muri twe twanga wakumva isi muburyo butandukanye

Sangiza abandi

Kuki abantu benshi banga imibare kugeza naho bahunga amasomo ibarizwamo kandi twaravukanye kamere yokuba abanyamibare

Ubusanzwe tuvukana kamere yokuba abanyamibare kuko tuyikoresha mubuzima bwacu bwa buri munsi harimo kubara iminsi, imyaka, ingano yibyo tugura mw’isoko, ama unite, gutega bus n’ibindi byinshi ariko iyo bigeze mw’ishuri benshi duhita twanga imibare

ubusanzwe imibare si ukukubaza ibibazo byoku kibaho warangiza ugashaka ibisubizo gusa

imibare inakoreshwa mu bumenyi ngiro kuko numuntu wabashije kuyumva agira ubushobozi bwokubasha kubaza ibibazo by’inyurabwenge.

Imibare irema uburyo bwiza bwo kubona ikibazo ariko ikanifashishwa kugishakira igisubizo gihamye hifashishijwe ubushishozi ndetse nimitekerereze ishingiye ku gutekereza nokwibaza bamwe benshi bita imagination

imibare yo ubwayo n’imitekerereze itagaragara idufasha gutahura ukuri m’ubuzima busanzwe

Imibare n’urufunguzo rw’imitekerereze mu mibanire ndetse noguhuza inyurabwenge Kandi ni nubundi buryo bushya bwo kurebamo isi dutuyemo kuberako hari byinshi bishushanyije binaremetse muburyo karemano ariko bushingiye kw’isoko y’imibare

hano turaza kureba zimwe mungero benshi murimwe mubona buri munsi ariko mushobora kuba mutarigeze mutahura n’umunsi wa rimwe ntekereza neza ko biba bisa nibihishwe mu mboni z’amaso yanyu ubuzima hafi ya bwose kugeza bamwe muri twe tuvuye kw’isi.

ubusanzwe iyo twigaga isomo rya geometrie (ugenekereje n’ibinyampande) twibwiragako harimo mpandeshatu(triangle), mpande enye(Square), urukiramende n’ibindi nyamara ntabwo araho bigarukira kuko geometrie n’isomo ryiga imiterere n’imiremekere y’ibintu byose

haribyo tubona ntitubyiteho ariko ufashe uno mugezi uburyo uremetse warangiza ukanitegereza igiti nkiki byose usanga haricyo bihuje mumishushanyirize nkaho biifitanye isano ndetse n’ibindi byinshi mubuzima bwa buri munsi tubona.

 

imibare ikoreshwa mukumenya neza amasaha hifashishijwe geometry kuberako iyo umuntu ahagaze izuba rikarasa inyuma ye dushobora kumuhagarika muri angle ya degre 90 maze aho igicucucucu cye kigarukiye hakifashishwa mukugenekereza isaha igihe ibintu runaka byabereye kuruwo munsi bino byo ubyabyo abiga umwuga w’itangazamakuru bahita babyumva vuba igihe satellite iba iri gukoreshwa kugirango hatahurwe igihe ibintu byabereyeho

Imibare yifashishwa mu kubara iminsi y’ukwezi guhera kukiboneka igihe kuba kugaragara nk’agace kohasi k’uruziga uko iminsi igenda ishira ariko icyo gice kigenda gikura kugeza kibaye uruziga rwuzuye aho abari iminsi 15 maze rwa ruziga rukagenda rusubira kuba ruto ariko iminsi yukwezi igenda yiyongera kugeza ukwezi gushize hakaza ukundi gushya.

Imibare yifashishwa mugufora ibyogajuru n’ibisasu bizwi nka rockets aho cyane cyane  hifashishishwa mugushaka uburebure, ubutambike ndetse n’umuvuduko bihuzwa hagamijwe kumenya akadomo icyatewe kiri buze guhamya neza.

imibare ikoreshwa mukumenya neza amasaha hifashishijwe geometry kuberako iyo umuntu ahagaze izuba rikarasa inyuma ye dushobora kumuhagarika muri angle ya degre 90 maze aho igicucucucu cye kigarukiye hakifashishwa mukugenekereza isaha igihe ibintu runaka byabereyeho kuruwo munsi bino byo ubwabyo abiga umwuga w’itangazamakuru bahita babyumva vuba igihe satellite iba iri gukoreshwa kugirango hatahurwe igihe ibintu byabereyeho ndetse nahantu byabereye

Ubundi buryo tubonamo imibare ni mumirabyo iza imvura irimo iragwa bimwe twita fraction mw’ishuri bafite uko babikwigisha ariko ubundi fraction nukuvunagurika kw’ikintu runaka aho rimwe na rimwe hazamo amahuriro y’imirongo aribyo twita intersection n’ibindi byinshi bitandukanye.

Ntitwasoza tutavuze akenshi k’ukuntu tubona abantu bize imibare cyane nk’abantu bafite ukuntu basaze n’ibindi byinshi bamwe muri twe babavugaho bidashimishije nyamara bumwe mu buzima biberamo bushingiye kuburyo barebamo ibintu bakanabyiyumvisha muburyo bujyanye nimitekerereze ishingiye ku mibare birirwamo. Mubyukuri isi ya buri wese itandukanye n’iyundi n’imyumvire simwe nk’uko twabisobanuye mu nkuru zabanje ko ubwenjye ari ntagereranywa.

Mugusoza turashimira abakomeza gusoma ibyo twandika kandi turabifuriza ibyiza.

Sangiza abandi
Exit mobile version