Uwo wita muhanga ni muntu ki?
article 1
mucyongereza bishatse kuvuga Genius
umuhanga bikomoka ku nshinga guhanga aho umuntu ashobora kurema igitekerezo gishya ahereye kubusa kandi gishobora
kumugeza k’umumaro w’icyo yaragambiriye kugeraho muburyo bugaragara cyangwa butagaragara
kabone niyo byaba bitagaragarira abari hanze y’ubuzima bwe cyangwa bari hafi ye. ikindi kandi nukugira imbaraga zidasanzwe mugusobanura ibintu bitandukanye bigoye hifashishijwe itumanaho rimwe ryomubwoko bita mind to mind comunication rikoreshwa nabamwe mubantu mugusoma bimwe mubitekerezo byabandi bagamije kubakuramo amakuru bakeneye. bino biza muri field(ibisate) z’ubumenyi butandukanye
Inkomoko y’ubuhanga
abafite amakuru menshi bemeza ko hatazwi kimwe nuko nta gice kiri m’umuntu bamukuramo agahita
atakaza ubuhanga ahubwo icyo duhura nacyo nubuzima abenshi hafi yatwese dukuriramo bwamaze gutegurwa nabatubanjirije umuntu aza ajya mumurongo asanze biragora kw’ifunguramo imbaraga zihishe mumuntu kuva akivuka kugeza ashoje ubuzima bwe bwahano kw’isi
icyo nabashije kubona najye wandika ibi nuko rimwe na rimwe kubera ubwoba bw’ubuzima haribyo dutinya gukora nogufungura ubushobozi butwihishemo nokubwiyaguramo kuberako bitaduha icyizere cyogukuramo amaramuko rimwe na rimwe tubasha gutekereza kugarukira aho dushobora kubona ibituramutsa
Umuntu aremanywe ubuhanga buhanitse ahubwo aho abashije kohereza ibitekerezo
bye n’imbaraga zimurimo ntagishobora kumunanira kuberako ibisobanuro ubona k’ufite impano mukintu runaka nuko haruburyo abacyumva kd anagikora akarushaho kugisobanukirwa cyane kurusha abaraho bityo rero
aho ducikira intege abandi bakahazamukira, ahanini duca akarongo tukumva ko hari ibigoye tutabashije cyangwa tudakwiye gukora kuberako hari abo byagenewe aho ibitekerezo byawe bigenera ukunanirwa kwawe niho haba hahishe umusaruro wabo wita abahanga ntabwo aruko bafite ikindi bakurusha cy’agatangaza.
sinasoza ino ngingo ntavuze kubijyanye na IQ bisobanuye Intelligent Quotient
N’urugero rukoreshwa mugupima ubushobozi umuntu afite mu gukoresha amakuru n’inyurabwenge mugusubiza, gutekereza vuba ndetse nokubasha guhanura bimwe bizwi nka prediction ariko ikiba kigamijwe hano nibumwe muburyo bukoreshwa nabakomeye kugirango habonwe bamwe mubantu bokwifashishwa mu mirimo itandukanye nogusigasira imbaraga zabakomeye kuberako umuntu uwo ariwe wese ibi arabigira icyo twese dutandukaniraho n’umuvuduko nuburyo tubasha kubyitozamo
ariko mubyo nabashije kubona ubuhanga bwa muntu ni ntagereranywa ahubwo ikigereranywa nibyo tubukoreshamo hagamijwe umusaruro runaka