Site icon Fahamu24.com

Uburyo bwiza bwagufasha gusingiza no kwicuza kwa Allah maze bikanaguhindurira ubuzima n’ubuhe?

Reading Quran isolated cartoon vector illustration Muslim religious tradition, father and kid read koran together, everyday ritual, faith and belief, Islamic holy book vector cartoon.

Sangiza abandi

Amahoro y’Imana abe kuri mwese bavandimwe bakuru/ barumuna banjye  na bashiki banjye

Ishimwe nirya Allah we waremye umuntu yarangiza akamwigisha ibyo atari azi.

Ibisingizo byiza nyirabyo wenyine ni Allah kandi ninawe ukwiye kubamirwa wenyine.  m’ukuri ugira amahirwe nuwo Allah yayoboye yaba akize cyangwa akennye, naho uwayobye ntawamuyobora wundi kabone nubwo isi yaterana ngo imuyobore yayobye utari Allah.

Uyu munsi k’ubushake bw’Imana turavuga kw’ijambo astaghafirullah bisobanuye ngo Mana nkwicujijeho.
Akenshi turangiza gusali bamwe tukavuga rino jambo kumunwa kandi kenshi tuniruka, gusa uno munsi kubera Allah turarebera hamwe uburyo warikoresha neza rikagira umumaro ugaragara mumibereho yawe.

Icyambere.
Nukwiringira Allah wenyine ukanamugirira ikizere kiruta icyo uba ufite muri bya bihe uburangije akazi wizeye neza udashidikanya ko uri bwishyurwe.

Ikindi niba hari uduco tubi ugira mw’ibanga uziranyeho n’Imana ukwiye kugambira nogutera intambwe ifatika mukutureka( bimwe tuvuga ngo leave the secrets habits)

Ikindi gikwiye
n’ugukunda ibyo Allah akunda warangiza ukananga ibyo Allah yanga kandi utagabanyije.

Gusarira kugihe no kwibombarika muburyo bukwiye. harimo kwigomwa ukareka ibyo urimo ukora mugihe umwanya wo gusali ugeze
kuberako Igihe ubucuruzi bwawe ubusumbisha gusali kwawe shitani arushaho gukomeza agushukisha gukomeza guhugira mubyo urimo kugeza igihe kigucitse.

Allah yavuze muri Quran ko adahana abagaragu be igihe bamwicuzaho, ntukwiye kwiheba nubwo waba ufite ibyaha biruta umusatsi wameze kuva ukivuka kugeza aka kanya.

bimwe mubyo ukwiye kurebaho umwicuzaho nibi bikurikira.

Ijambo astaghafirullah ningombwa kubanza kumva ibisobanuro byaryo mururimi rwawe wumvamo rwaba urw’ikinyarwanda cyangwa n’izindi ndimi kuburyo nunarivuga wumva umwimerere waryo.

Urugero niba uvuzengo astaghafirullah bijyanyishe nkaho uvuzengo Mana nkwicujijeho ariko nanone wibuke kujya ubivugana ubwitonzi ukajya witsa, kuburyo nibura ukirangiza kuvuga astaghafirullah usigamo nkamasegonda abiri

iyo umaze kumva nogusobanukirwa ijambo urimo uvuga mururimi umenyereye ikiba gisigaye nukurivuga wibuka bimwe mubyaha wakoze(reflection) ariko nanone muri wowe urimo kubwira Allah ko umwicujijeho.

ukabivuga muri wowe harimo kumva ko unababajwe nuko wakoze ibyo byaha byawe mubihe byahise. Uko urushaho kwicuza kenshi Allah arakwishimira gahunda zawe zagiye zanga ugatangira kubona zigenda zitungana ntanuruhare rukomeye ubigizemo.

Ikindi ubona n’ukumva muri wowe unyuzwe nokuba ntacyo waburana Allah, n’iyo ibibazo cyangwa ibigeragezo bigiye kukuzira muri wowe haribyiyumvo ugira ukanabona rimwe na rimwe ibimenyetso by’iherezo ry’ibyo bigeragezo birimo bikuzira bikanagutegura kugira ubushobozi muro wowe bwo kwihangana.

Ugeraho ukajya wumva hari umubano mwiza ukurimo hagati yawe na Allah, hahandi wumva ufitiye impuhwe uwo ariwe wese ukuri hafi, ntuzababazwa nokuba haruwagusuzugura kandi Allah akwishimiye kubera ko ibyo wabamo byose uba wumva utekanye.

Tugira ibyaha by’ubwoko bwinshi harimo ibyo dukora k’umugaragaro, twihishe ndetse nibyo dukorera bagenzi bacu muburyo butandukanye.
kubisiba kwiza nukwicuza kenshi.

Uko urushaho kwicuza cyane niko Allah agenda akwigisha akanakwereka byinshi utari uzi, nokubonera aho abandi baburiye muburyo butandukanye kandi n’ibibazo wagira byose Allah aguha ibisubizo muburyo bworoshye.

Ibi bintu tuvuze ushobora kuba uri mubihe bikugoye, wifitiye agahinda gakabije cyangwa uri mubihe by’ibigeragezo ariko iyo ubikurikije uko twabivuze Allah akoroherez ubuzima akanaguha ibyo umusaba byose Kandi mukuri niwe ufite buri kimwe, ndizera neza ko uzabibonamo umumaro uhagije nuramuka ushoboye kubishyira mu ngiro.

Sangiza abandi
Exit mobile version