Ibi twandika hano n’ikusanyamakuru zituruka munyigisho z’idini ya islam.
Icyo tubifuriza n’ugusoma mugakuramo iby’ingenzi bijyanye n’ubushobozi bw’imitekerereze yanyu.
Uburyo bushoboka umuntu ashobora kubonekamo harimo nuko yesu yabayeho.
Ishimwe niry’Imana yo irema umuntu yarangiza ikamuha guhagararira ibiri kw’isi byose.
Imana itabazwa ibyo ikora yo yonyine ifite ubutegetsi bwose bubaho kugeza no kubiri mundiba y’umwijima iri munsi y’inyanja.
Ubusanzwe habayeho kuremwa kw’ikaramu, kw’itegeko rya Allah yayitegetse kwandika ibigomba kuzabaho byose.
Ibigize umuntu wuzuye tuziko ari umubiri ndetse na roho, na kimwe mubimenyetso bito nuko iyo umuntu arimo avuga abari roho ye irimo ivuga yifashishije umubiri kuko ariwo ikoreramo.
Imana yaremye roho irangije izishyira hamwe uko igihe kigeze uwaremye roho ashyiraho impamvu ituma iyo roho ijya m’umubiri ikaza igatangira ubuzima bwayo mw’icumbi rimwe muyo twavuzeho ubushize.
zimwe mu mpamvu zituma tubona uburyo umuntu ashobora kubonekamo nizi zikurikira
Impamvu ya mbere.
N’uburyo adamu yaremwemo bwa mbere ntakindi akomotseho uretse kubumbwa mu gitaka nacyo kirimo amoko.
Uburyo bwa kabiri.
N’uburyo eva yakomowe muri Adamu hatabayeho kongera kubumbwa.
Uburyo bwa gatatu.
N’uburyo twebwe abantu turiho uyu munsi nomubihe byabanje tuvukamo bikomotse ku mpamvu zokubonana k’umugabo n’umugore.
Uburyo bwa kane n’uburyo yesu intumwa y’Imana yavutsemo hatabayeho uruhare rw’umugabo m’ugutera inda.
Mubyukuri Imana ibyo ikora byose byose n’ibitangaza kandi bishingiye ku bwenge buhanitse burenze uko twe dushobora kwiyumvisha.