Site icon Fahamu24.com

Uburwayi bw’ishyari

Sangiza abandi

Uburwayi bw’ishyari

Article 2

Mubuzima twese twakuriyemo irijambo turarizi nibiriranga.

hari ishyari ryiza rizira muguhigira gukora ibyiza wabonye kuri mugenzi wawe kugirango nawe ubigire ubyitirirwe gusa rino sindi burivugeho byinshi ariko nanone hakaba n’ishyari ribi

ubusanzwe ishyari ribi rizira mukubona ko haribyiza mugenzi wawe afite ariko ukumva bitewe n’inenge wowe umuziho cyangwa uburyo umuzimo atabikwiye ugatangira kwiyumvisha ko wowe cyangwa abo ukunda ba hafi yawe aribo beza babikwiye kurenza wawundi wabonye ibyo byiza, ibi bigenda bikura kugeza n’aho usanga umuntu agirira ishyari umuhisi n’umugenzi byaravuye ku rwego rw’abo azi bikazakura bikagera nokubo utazi.

nyuma y’ibi uzasanga umuntu atangira kugira imyumvire igayitse irimo kugambira ikintu yakora muburyo bw’ibanga cyagusha mugenzi we mukaga hagamijwe kubona byabyiza afite biyoyoka cyangwa abyamburwa bigahabwa undi, bino iyo biri kuba uko nyir’ishyari abishaka abayumva mumutima we afite ubushyuhe bw’ibyishimo gusa bimara akanya gato, uyu munyeshyari uzasanga muganira ari mu kigare cyawe afite ukwiyoberanya kwinshi kuburyo iyo mutandukanye agenda akuvuga ibitandukanye nuko uri.

ikintu cy’ingenzi nuko ntawufite ububasha bwo kugenzura ubuzima bw’undi ijana kw’ijana kuberako twese tuza murubu buzima buri wese afite amahirwe ye k’uburyo niyo wakora iki utabasha gutwara umugisha utagenewe.

amahirwe yanjye harigihe ajyanisha n’uko ndi na kamere yanjye uko iteye ndetse hari nabangiriraho umugisha n’igeno biciye kuri ya mahirwe umbonana kimwe nawe nkuko byaba bimeze bityo ariko mubundi buryo butandukanye

ubu bwoko bw’ishyari kuburwanya n’ibintu bishoboka kandi n’umwitozo mwiza usaba igihe kuberako dukwiye kwakira ko ubuzima bwa buri wese butagomba gusa n’ubwundi kuko ndamutse nkomeretse ntiwakwifuza kumera nkanjye nikimwe n’uko ndamutse mbonye ibyiza udakwiye kuza kungambanira ngo ubinkureho.

Uko urushaho gusobanukirwa ubuzima bwawe ninako urushaho kumva wifitiye ikizere gifite ishingiro ryumvikana kurenza kuba wareba ibyabandi bikagushavuza kandi bitari mubuzima bwawe.

Sangiza abandi
Exit mobile version