Site icon Fahamu24.com

Nigute satellite zikora? Kuki ziguma mu kirere ntizihanuke?

Sangiza abandi

Ubundi niyihe mpamvu satellite iguma mukirere kumuzenguruko w’isi ntimanuke ngo yiture hasi?

ubusanzwe hano kw’isi iyo ujugunye nk’ibuye cyangwa ikindi kintu mukirere imbaraga wanaganye icyo kintu iyo zirangiye zikagera kuri zero nibyo bigena umuvuduko nokuzamuka mukirere aho birangirira hagasigara imbaraga zohasi maze zigakurura cya kintu wanaze mukirere zikigarura k’ubutaka. kuri satellite ho bisa nibijya gutandukana mo gato kuberako haba hari imbarag ebyiri imbaraga zikurura zizana kw’isi by’umwihariko kubutaka hamwe n’imbaraga zikurura zijyana hirya y’isi.

ikipe ishinzwe satellite hano hasi kw’isi ikora akazi ko gucunga ndetse nogukomeza gukurikirana niba satellite iva mumurongo igenderamo ndetse nokuyigumisha hagati yizo mbaraga ebyiri zavuzwe haruguru

ubusanzwe ugenekereje izo mbaraga kubabizi bazita centrifugal force na gravitational forces.
ziboneka iyo bakoresheje bimwe twajyaga tubona cyera mu mibare bita equation. izo mbaraga zigena umurongo satellite ikomeza kugenderamo ziboneka zivuye mu mibare by’umwihariko ibisanzwe bimenyerewe twita force balance equation, hanyuma hagakorwa program ihuje imikorere niyo equation maze igashyirwa muyindi program yitwa kernel.

Umumaro wiyo kernel nugukora nkumuyobozi ndetse nk’umuhuza wa program n’ibyuma cyangwa ibikoresho(hardware) bigize satellite.

Iyo satellite yoherejwe mukirere mubyo ihabwa n’umuvuduko ubasha guhuza nokugendera hagati yizo mbaraga ebyiri twavuze hejuru hakaniyongeraho ko satellite zegereye umuzenguruko w’isi zisabwa kugira umuvuduko mwinshi cyane ugereranyije niziri kure y’isi

Hano ushobora kwibaza aho satellite iyo zoherejwe mukirere aho zijya.

Ubusanzwe satellite zijya kumuzenguruko urimo ibice bitatu bizwi nka Low earth orbit (iki nigice cyegereye cyane isi), Medium earth orbit (iki n’igice kiri kure ho gato y’isi) na Geosynchronous earth orbit(iki n’igice kiri kure cyane y’isi ahanini usanga ari nacyo gikoreshwa nibigo bishinzwe iteganyagihe).

Hari ikindi gice kitwa Van allen belt mw’isanzure cyangiza circuit ya satellite sibyiza kuba wafata satellite ngo uyi park muricyo gice.

Uwagira inama cyangwa igitekerezo kubyo twavuze yatwandikira yifashishije email yacu ya info@fahamu24.com  cyangwa kuri whatsap yacu +250784443844

Sangiza abandi
Exit mobile version