Site icon Fahamu24.com

Imwe mu mitego ituma uhora ahantu hamwe

Child and Brain development eps 10 vector

Sangiza abandi

Kwigereranya

Icya mbere n’ukwigereranya na runaka
Umwe mu mitego igwamo abantu benshi nukwigereranya n’abantu babayeho neza amaherezo tugasanga bidakwiye

bumwe mubushakashatsi bwatangajwe na journal of social and clinical psychology muri 2019 yerekanye ko gukoresha imbuga nkoranyambaga bifite aho bihuriye n’ubwiyongere bwabantu bahangayitse, bihebye ndetse bafite n’irungu rikabije.

abanditsi b’iki kinyamakuru bagaragajeko gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane bituma bamwe mubantu bihugiraho cyane bakanishidikanyaho bitewe nuburyo bareba amafoto ya bagenzi babo uko bateye imbere cyangwa ubuzima buhenze babayemo kabone k’uruhande rw’abarebwa niyo baba batabayeho neza nkuko birebwa mu mafoto.

zimwe mungero n’ukureba amafoto ya mugenzi wawe mwiganye cyangwa mwakoranye yarabonye akazi keza n’amafranga maze wareba igihe umaze utaragira ibingana nibye ukumva isi yarakubihiye haribyo utakoze.

ikingenzi n’uko buri wese urugendo rw’ubuzima bwe rudasa n’urwabandi ntibinakwiye kugereranya intangiriro yawe n’aho mugenzi wawe ageze cyangwa yasoreje.

Ubwoba

Icya kabiri twavuga nubwoba
Ubwoba nikimwe mubintu bidusubiza inyuma kandi akenshi buba inzitizi mugutuma haribyo tugeraho mubuzima bwa buri munsi.

icyo dukwiye kumenya nuko ubwoba ar’ibyiyumvo bimenyerwa nyuma bigahinduka ibisanzwe kuburyo budakwiye kuba karande ngobutubuze gutera intambwe tujya mbere. ningombwa gufata iyambere ugakora ibyo wumva bikwiye mugihe cy’ubwoba kuberako nibyo bikugira uwo uriwe mugihe gikurikiraho

Dukwiye kwiga gufata ubwoba nka kwakundi twiyumva tugiye gutangira kwoga mu kivu cyangwa muri piscine aho buhita bushira ugitangira kandi tutibagiwe ko ibikorwa birema amakuru ashobora gukorerwaho ubusesenguzi undi wese nyuma yanigiraho.

umusozo
Mubyo twavuze byose turabifuriza gutoranyamo ibizima nokubibyaza umusaruro mw’iterambere ryanyu.

Ibindi tuzabivugaho mugihe kizaza mugihe Imana izaba idushoboje

 

B

Sangiza abandi
Exit mobile version