Art nber A6
Muriyo nkuru turaza kuvuga kw’ijambo ryitwa mururimi rwamahanga Gaslighting.
Ese bisobanuye iki? byakomotse he?
Iri jambo ryakomotse muri film ngufi yakorewe mu gihugu cy’ubwongereza ahagana mu mwaka w’1930. iyi film yerekanaga umugabo wakoreraga umugore we ibyo twakwita nka manipulation cyangwa ihohoterwa (iri jambo mukinyarwanda gihamye naribuze ubishobora amfashe aryandike muri comment) rishingiye ku mitekerereze ndetse n’amarangamutima aho umuntu agufata akakwizeza neza ko ibyo warusanzwe uzi wamenye ukivuka bifatwa nk’ukuri kumenyerewe muri societe wakuriyemo ndetse nabandi bemera ntagushidikanya ko bitari byo ahubwo ibiribyo aribyo akubwira kugeza neza neza ubyizeye wanashaka kumuha ibimenyetso akakuka inabi kugirango ukomereze mumurongo ushingiye kumyizerere yibyo arimo avuga.
Mu bisobanuro by’iri jambo nuguhohotera umuntu muburyo bushingiye ku myumvire ndetse n’amarangamutima ye kugezaho we ubwe atangira gushidikanya k’urugero rw’ubushobozi bw’imitekerereze ye ndetse n’ukuri ko mubuzima busanzwe ugamije kumugenzura(controla) ndetse no kumukoresha ibyo ushatse biri mu nyungu zawe.
Ibi tuvuze uzabisanga bikorwa hagati y’imiryango ku bana, cyangwa hagati y’abantu bari kuburana bamwe bagamije gutsinda kabone n’ubwo baba batari mukuri, uzabibona hagati y’abakoresha n’abakozi babo, ahandi uzabisanga ni hagati y’abantu bakundana aho umwe abashaka gukoresha undi mubyo yishakiye maze yarangiza akishyira mumwanya mwiza wokumva ko ariwe munyakuri.
Rimwe na rimwe uzasanga hari famille umwana akuriramo kwishima kwe gushingiye ku kaba abamurera aruko bamwishimiye, Nkurugero igihe wogeje ibyombo byinshi cyane, ugateka, ugasukura inzu ukamesa noneho ba babyeyi bakwishimira ugasanga nawe icyo gihe nibwo wishimye, rimwe na rimwe uri mukuru watanze amafranga kubabyeyi bawe ishimwe ryabo ukumva ariryo rigena ukwishima kwawe bino uba waramaze kugera ku rwego rubi rurimo gukora ugamije gushimwa utibwirije.
Bino Kandi uzabisanga mubakire bamwe na bamwe aho usanga abwira umukozi we ko ntacyo azi nibyo ashoboye nta gaciro kanini cyane bifite kw’isoko ry’umurimo bigatuma wamukozi nawe ubwe yiyumvisha kontacyo yishoboreye nyamara wenda byaturutse kugakosa gato umukozi yakoze.
Iyo bigeze mubakundana uzasanga bamwe barwara ihungabana ariko nanone utapfa gutahura kuko riba rimeze nkiriri muburyo buhishe binagoye gutahura.
Bamwe mubantu bagira Gaslighting uzasanga barambana cyane nabo bakundana ariko muruko kurambana ukorerwa ibyo ahora yicuza bishingiye kubyahise, agahinda gakabije iyo agerageje kwitekerezaho, ikindi nanone akumva ntabuhingiro yabona nokumva muri we afite ubwigenge buhagije mu mitekerereze ye kuberako aba yaramaze kuba imbata iyoborwa n’imitekerereze yuwiyita ko amwitaho anamuyobora cyangwa amuhagarariye,
rimwe na rimwe agakosa ubonyweho kagaragaza wa muntu kurundi ruhande ukumanipura nk’umunyakuri akwigambaho akakumvisha ukuntu utari n’umunyabwenge ndetse ko ibihe byose yabayeho akuzi ko ntakigenda cyawe nyamara nubundi kuriyi si nta ntungane iriho twese turakosa ntituri ba miseke igoroye kuko nawe ugiye kumurebera mumwanya akureberamo wasanga nawe aruko.
Ukorerwa ihohoterwa twavuze usanga bimwe mubimuranga arugucanganyikirwa, gushidikanya k’ukuri, kumva kwishima kwawe gushingiye ku mahoro ya mugenzi wawe kabone nubwo yaba ari mumakosa, Gutinya kuvuga ukuri kuberako haribyo wamaze kwiyumvisha muri wowe ko harugihe ukuri abatari ukuri. nibindi byinshi bitandukanye.
Iyi nkuru tuzavuga ku ngero zayo mubihe bizaza.