Site icon Fahamu24.com

Ibyo duhuriyeho nk’abantu hatitawe ku kuba ukize cyangwa ukennye

SSUCv3H4sIAAAAAAACA02RTWvDMAyG/4rQOawbu+U4KBuDQdl2KzuotpaYOpaxnbSj5L9PbhroTR+vvh5d8EDZGWwv6Lwfc0lUnARsnxpk64okRx7bx7nBXKiMmbNq1TNUuNPs1V+b7C81ji3uWKJn1KLxoO6Hy4a9p8AyZpybVfZC5tglGYPNm28+lzFpu7XoLonzT4PUcTB/dbqOT+yZrsvsNXU8FU7DbbPJWZbFpNG6auIkhrzmn+vmeqUMNdolir0zyU2cqm85GzXwTQZtnzPE6xlgKBWRAEaGKNlVQHBypYdMFqJIgn6tGCiAKjKopPQMywGLOtDA0Ss3CMwWevYRJjbKGO7ZP8BWwdNBB293X0Ba/snBsqoCvO9e4VfSoPgaLOcKEZsbzaVX3pieEhklkjdx/YMc9aXzPP8DkJ2NzvABAAA=

Sangiza abandi

Ubusanzwe njye uvuga ibi sindi umukire sindi n’umukene yewe sindi nohagati ahubwo ibihe byose ngenda mbinyuramo kuko ubuzima buhindagurika. kandi kuriyi si ntakintu cyizerwa ngokibe akarande kuko igihe kigira ibyo kijyana kikazana ibindi.

Birumvikana gukira nibyiza si kimwe no gukena gusa nk’abantu haribyo duhuriyeho twese.

Buri wese avuka ubuzima bwe bufite umurongo akurikira kugeza abushoje ariko hakaniyongeraho ko haribyo twebwe nyirizina tugiramo uruhare rw’ibanze cyangwa rwimbitse. twavuga nko kugira ibyo ukora kugirango uzagire inyungu ubona, kuba wagira ibyo witoza kugirango uzabe umuntu ufite ibyo akora runaka nibindi bitandukanye.

Ibyishimo biboneka mu ngeri zose z’ubuzima tubamo waba ukize waba ukennye haribyo uhura nabyo ukishima mu rugero rungana n’ubushobozi bwawe kuberako aribyo ubufite icyo gihe.

Mubyo duhuriyeho twese muri rusange harimo nkokuba wagambanirwa uko waba ukize cyangwa ukennye akababaro ugira kose kagukora ku mutima katitaye kubyo ufite mumufuka.

Ntamukire upfusha umwana ngo ababare gacye kuberako akize kimwe n’umukene icyo bahuriraho bose icyo gihe ni kimwe yewe ntninzara iryana ngo nigera k’umukire imurye gacye kuberako akize hanyuma nigera k’umukene ngo imurye cyane kimwe nuko depression iyo yaje idatoranya ngo uriya arafite cyangwa ntafite

Haribyiza bitagurwa amafranga harimo kwishima, urubyaro, ibitotsi, kuryoherwa, kugira inshuti nziza, kuba umuhanga cyangwa umunyempano runaka kunyurwa n’ibindi byinshi kimwe nuko haribibi amafranga atakurinda kabone nubwo waba ukize cyangwa ukennye harimo nk’impanuka, kuba urumuswa, kuba warwaye nka malaria ububabare wumva ntibushingira kudufranga uba warabitse muri banki, mw’ihembe cyangwa kuri momo, gupfa nibindi byinshi tutavuze.

Ntabukire wagira ngo ukureho agahinda gashingiye ku gisebo wagize kubera ko wavuze nabi n’ubundi mumitwe ya benshi uko wumviswe cyangwa wavuzwe nibyo bigena guseba kwawe hatitawe kubyo utunze kimwe nokuwitwa umukene cyangwa uri murugero ruringaniye m’ubukungu

Amabi yose wakora igice gikomeye abikwamo nimuri woe kabone nubwo byahishwa ariko mu mutima wawe ukomeza wumva bikuganisha kukumva igisebo nubwo twe twakubona useka wishimye waba ukennye cyangwa ukize

Stress zose yaba iz’umukene wabuze bimwe mubyibanze cyangwa iz’umukire ufite ibyo yirukaho kugirango abone amafranga ntaho bitaniye kuko byose ntamahoro bizana icyo bihuriyeho n’imihangayiko

ububabare umukire yumva bitewe n’impanuka iyo ariyo ninabwo nundi wese ukennye yumva kimwe nokubwirwa nabi.

Mugusoza icyo twese duhuriyeho n’ubuzima buhuriwemo n’ibyavuzwe hejuru. Ibyo wacamo byose bigoye ntibyita k’ukize cyangwa ukennye.

 

Sangiza abandi
Exit mobile version