
lmvugo yaurutse kuri nyina w’Abemera, nyina wa Abdilahi (Imana imwishimire),
yaravuze ati “Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigishay yaravuze iti
“Igitero kizatera Al Kaabat (kigamije kuyisenya). Nikigera mu butayu (bugari), isi
izamira kava kuwa mbere kugeza kuwa nyuma mu bagize icyo gitero.” Ndavuga
(Aisha) nti
“Yewe ntumwa y’Imana, ni gute izabamira kuva kuwa mbere kugeza
kuwa nyuma kandi hari mo abacuruzi muri bo ndetse n’abandi bantu batari muri
bo?” Aravuga ati “lzamira kuva kuwa mbere kugeza kuwa nyuma muri bo,
hanyuma ku munsi w’imperuka buri wese azazukana umugambi yar afite.”
Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.