
Imvugo yaturutse k’umuyobozi W’abemera, Ise wa Hafswa, Umar Mwene,
Khatwabi (Imana imwishimire) yaravuze ati “Numvise intumwa y’Imana (Imana,
Imuhe amahoro n’imigisha) Ivuga iti “Mu by’ukuri, buri bikorwa byose bigomba,
kujyana n’umugambi, kandi buri wese ahemberwa icyo yakoranye umugambi.
Bityo, uzaramuka yimutse agana ku Mana n’intumwa yayo, uwo ukwimuka kwe
kazaba mu by’ukuri, ari ukw’Imana n’intumwa yayo. Ariko uzimuka agamije
indonke zisi, cyangwa umugore yifuza kurongora, uwo ukwimuka kwe kuzaba
gushingive ku byatumye yimuka” Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.
Comment: Icyo aricyo cyose wakora byanze bikunze kijyana n’umugambi kandi Imana niyo mubaruzi uhebuje, urugero rw’ibi nikwakundi ushobora guca kumuntu usabiriza ukamuha nk’igiumbi wenda muri woe ugambiriye kwishimirwa n’Imana nyiricyubahiro, Icyo gihe Imana niyo izakwihembera, Ikinyuranyo cy’ibi ni nkuko waha wamuntu yamafranga igihumbi ariko wenda ugambiriye ko abantu bakubona nk’umunyabuntu kd wubahitse, ingororano yibi nicyo cyubahiro gishukano cyako kanya.