Imvugo yaturutse kuri mwene Mas’udi (Imana imwishimire) yaravuze ati Ninjiye
ku ntumwa y’lmana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ifite umuriro mwinshi,
ndayibwira nti “Yewe ntumwa y’lmana! Mu by’ukuri, ufite umuriro mwinshi cyane.”
Irasubiza iti “Nibyo! Mfite umuriro nk’uwa babiri muri mwe.” Ndayibaza
nti “Ibyo se ni ukubera ko uzagororerwa inshuro ebyiri?” Iti “Yego. Ibyo ni ko
bimeze. Nta muyisilamu ugerwaho n’ingorane, kabone n’iyo byaba ari ukujombwa
n’ihwa cyangwa se ikindi kibi, ngo noneho Imana ntimubabarira ibyaha bye kubera
izo ngorane, ikanabimuhunguraho nk’uko igiti gihungura amababi yacyo.
Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.