Site icon Fahamu24.com

Amacumbi ya muntu

Family moving to countryside area. Realtor shows townhouse. House for rent, booking hose online, best rental property, real estate services concept. Pinkish coral bluevector isolated illustration

Sangiza abandi

Art nber 5

Akenshi twibaza aho twakomotse na nyuma yokuba turi aho turi uyu munsi twibaza aho tuzajya. Gisa kuva uyu munsi duhari hari ikimenyetso ko haraho twakomotse nubwo icyizere cyaho tujya tutagihamya ijana kw’ijana ko tuhazi uretse isezerano ry’Imana.

Iki kibazo nakikoreyeho ubushakashatsi gusa ibyo ndibusubize s’ihame ejo hazaza nundi wenda ufite ibyisumbuye kubyo ngiye kuvuga.

Ubusanzwe amacumbi ya muntu agabanyijemo ibice bitanu.

Icumbi rya mbere

Ni aho abantu bose babitse kuva ku muntu wambere kugeza kuwa nyuma ariko muburyo bwa roho. Iri niryo cumbi ryambere ribitse abantu bingeri zose yaba abaza mubuzima bakaba intumwa, abantu bakomeye cg baciriritse bitewe n’igeno uwabaremye yagennye.

Icumbi rya kabiri
Ni ya mezi umuntu amara munda ya nyina ashobora kuva kuri atandatu kugeza kw’icyenda.
(Impamvu tuzayivugho muburyo burambuye mubihe bizaza)

Iri cumbi riboneka igihe habayeho impamvu yokubonana kwabantu babiri hagamijwe kwaguka k’umuryango

Icumbi rya gatatu

Ubu buzima bwa hano kw’isi tubuzamo tugakora ibyo dukora twarangiza tukagenda.

Icumbi rya kane
N’ubuzima butangira ukimara gusoza igihe cyawe hano kw’isi aho roho yawe itandukana numubiri mugihe biba byarahujwe umaze amezi ano mu nda y’uwakubyaye, ubu buzima ububamo igihe kirekire ariko uko ububamo niba ari neza cyangwa nabi ibyo niwowe muhamya n’Imana yawe mubasha kubimenya.

Icumbi rya gatanu
N’ubuzima bushingiye k’umwanzuro w’ibyo wakoze kw’isi ndetse n’ibyo wahuriye nabyo mw’icumbi rya kane.

Mubyo twavuze uramutse ufite ikibazo watwandikira kuri email ycu ya info@fahamu24.com cyangwa 0784443844

NB. Ibi si ubucuruzi ahubwo naho gusangirira ibitekerezo n’ubumenyi butandukanye.

Sangiza abandi
Exit mobile version