Ino si yikimenyane imeze nkawa mugani bajyaga bavuga ngo inzira ntibwira umugenzi ninako nayo itagira uwo ibwira icyo gukora mubihe bitandukanye.
mubuzima busanzwe kugirango umuntu abe umukanishi w’imodoka agomba kugira inzira acamo ariyo yo kwiga, umwubatsi nawe nuko, umubaji, umuririmbyi nabandi bose babarizwa mubisate bitandukanye by’ubuzima niyo nzira y’ibanze bacamo.
Akenshi uzasanga tujya kwiga ariko abenshi muritwe kubanza kumenya uko biga ntabyo tuzi
Ikintu nabonye gitangaje n’uburyo intambwe abenshi muri twe dutera tujya kwiga twisanga twicaye imbere y’uwigisha nawe agahita atwigisha nyuma tugahabwa gihamya y’uko tuzi ibyo twigishijwe twaba twatsinze muburyo bukwiye cyangwa budakwiye ndavuga twanakopeye.
Hano rero igikwiye kinagorana n’ukubanza kumenya uko biga kandi nkuko tubizi ubwenge bwa muntu ni ntagereranywa kuko twizera neza ko ntamuswa ubaho icyo turushanwa cyane cyane ari amakuru.
M’ugutangira uburyo bwo kwiga bworoshye buzakurinda n’akajagali mubihe bya exams nubu bukurikira
Ubusanzwe ikintu cyambere ukwiye kubanza kumenya n’amakuru y’ibanze kw’isomo ugiye gutangira kwiga n’ugiye kurikwigisha.
icya kabiri nukumenya ingengabihe y’iryo somo imwe izwi nka course schedule cyangwa plan du cour kuko niwo mutima ubitse ibyo muzagenderaho kugeza isomo rirangiye. Ukimara kumenya ibyo byose ukurikizaho kumenya ibice by’isomo bino bizwi nka chapters muri macye ibyo uba uri gukora ni data classification(bino byigwa muri Data science) ibi bizakurinda akavuyo kuko n’ibyo utazabasha gusobanukirwa uzaba uzi aho ugomba kubishakira.
Igikurikira ibi nuko ugomba kujya wizera neza ko aho chapter irangiriye ugomba kuhaca umurongo byaba ngombwa ugasimbuka n’urupapuro nibura rumwe nk’uko mubitabo bitandukanye dusoma iyo usoje chapter imwe haba hari itandukaniro nibimenyetso by’indi chapter ugiye gutangira.
Mu gihe urangije chapter runaka nibyiza gusubiza amaso inyuma ukibaza icyo wasubiza uramutse ubajijwe mubyigishijwe byahise, ibi ushobora kubikora ufata nk’urupapuro ukandikaho ibyo wumva uzi kuriyo chapter mushoje. ikindi k’ingenzi udakwiye kwirengagiza n’ugusubiramo ibyo wize k’umugoroba w’uwo munsi kuberako bikurinda kwibagirwa burundu ko waba warize kuribyo bintu.
Ubu buryo tumaze kuvuga ushobora kubukoresha kubice bisigaye by’isomo uburimo kwiga kugeza rirangiye, Mu gihe cya exam rero ukwiye gufata za chapter zose ukazigabanyamo ibice nigihe ugomba kuba wamaze kubisubiramo kugirango igihe nikigera uzabe wumva muri wowe witeguye bihagije ikindi mugihe uri kwiga ugomba guhanga amaso yawe kubyo urimo usoma kugirango nugeraho ukorera exam utaza kujya wibuka ariko ukabura aho uhera.
hano nubwo wabazwa ikibazo kikakunanira uba uzi neza n’urupapuro mwikayi yawe igisubizo kiriho ariko akenshi ntibijya bikunda kubaho.
Uburambe: Iyo bino bintu bitamgiye kugendekera neza bamwe nagiye mbyigisha barirara ntibikwiye ahubwo ukwiye gukomerezaho ukazagera kure.
mugusoza igihe uzaba ugeze muri exam uzumva wemye ntabwoba ufite ahubwo wifitiye ikizere, uzumva muri wowe uri mumwanya ukwiye kandi ibi tuvuze wabikoresha mumasomo yose abaho yigishwa mumashuri atandukanye.