Uyu munsi kubera Imana turavuga kubisobanuro byagutse by’igice cy’107 kimwe muduce 114 tugize Quran.
Ubusanzwe abantu bamwe basoma Quran ariko bagamije gushaka kumenya neza icyo Imana yari igamije kuvuga. mubimenyerewe iyo umwe mu mirongo ya Quran yamanukaga kw’itegeko ry’Imana, habaga hari impamvu n’imburizi nyamukuru kubantu, Icyo gihe Muhammad Imana imuhe amahoro n’imigisha yayisomeraga abantu maze akanatanga ubugororangingo mukumvisha abantu igikwiye nicyari kigamijwe muruwo murongo.(bimwe byitirirwa imvugo z’intumwa muhamad(Pbuh)
Impamvu turimo tuvuga ibi nukugirango imwe mumirongo muzasoma muri Quran n’amasomo muzayivanamo ahanini ashingira kubyabaye n’ibibazo biba byarabajijwe kuruwo murongo.
Abo tudahuje ukwemera bagerageza gufatira imwe mu mirongo ya Quran hejuru ntihabeho ubucukumbuzi bino nikimwe mubintu byabafasha kugira amakuru ahagije kuri Quran ndetse n’imvugo za muhamad ((pbuh).
Iki gice video yacu ivugaho nicy’107 cyitwa Surat Al-Maun kivuga kuri bamwe mubantu bahakana umunsi w’imperuka bakabaza Imana niba koko nyuma yo gupfa kwabo bazazuka, ikindi n’uburyo Muhammad (Pbuh)adutungira urutoki umuhanga wanyawe uwo ariwe murubu buzima tubamo buri munsi.
Bino tuvuze nintangiriro ariko
uwifuza kumva ibisobanuro birambuye nokunguka ubumenyi kuriki gice cya Quran yakumva ino video yose akanze hano akanze hano cyangwa agaca kuriyi video ako kanya.
Voice over(Usobnura) ni Sheikh Namahoro hassan.