December 22, 2024

Abo turi bo

Mugutangira Amazina yanjye nitwa Setako Vedaste sinzi byinshi kandi sinzi na bicye ariko icyo nzicyo n’uko ngishakisha ubumenyi.

mubuzima busanzwe
nkunda kwikorera ubushakashatsi kubintu bitandukanye nuburyo umuntu akwiye gutwaramo ibintu hashingiwe kukuri kwa nyako mubuzima bwa buri munsi nogushaka amakuru afite akamaro bitewe nigihe umuntu arimo

Ibyo nize cyera nkiri mwishuri ni computer science and management muri high school ariko nikomereje ibijyanye na computer engineering muri IPRC nyuma nakoze amahugurwa mubijyanye na Data science kukigo cya Africa Data School ariko gikorera muri kenya kigatanga amahugurwa online andi mahugurwa mfite nakoze ajyanye nibyo mbarizwamo najyanye na Power Bi, cyber security,MCSA, CCNA, azure cloud computing harimo deployment of systems, web hosting and web solutions services…..ETC ibindi biri hanze y’ibyo nibijyanjye na e-procurement ubwo rero mbishoboye aho nkenewe natanga umusanzu gusa hano igihari nugusangiza ibitekerezo byanjye abazumva byabagirira akamaro mubihe bizaza

IKIGAMIJWE

Ino ni blog nzajya nishyiriraho ubumenyi butandukanye

Kuba ibyo nzi hari uwo byagirira akamaro muburyo butandukanye bitewe n’ikibazo yahuye nacyo cyangwa yazahura nacyo gihuye nibyo navuze

kuba haruwagira igitekerezo cyangwa ikibazo akagisha inama

KUVUGA IBINTU NTEKEREZA UKO MBISHAKA KANDI MBYUMVA
Birashoboka ko nzandika ibitekerezo byanjye hano nkuko nundi wese yashyira video kuri youtube cg inyandiko kumbuga nkoranyambaga haribyo mutazakunda nkuko n’ubundi ntabikundwa nabose cg ngo byangwe nabose
kuberako abanyabwenge beza nibabandi banga bazigama ariko bakamenya neza ko ibyo cyangwa abo banze bashobora igihe kimwe kuzaba abo bakunze kimwe nuko abo mukunda bishoboka ko ejo bashobora kuba abanzi banyu

icyo mbasaba mwe mubasha kubona ino article nuko mukwiye gutoranya ibizima mubitekerezo byanjye igihe mubona ko byabagirira akamaro igihe bitabagirira akamaro muzahitemo kubireka mwirengagize nkuko nubundi ushobora kwirengagiza ibyo udakunze.

nka kwakundi ujya muri restaurant wabona umuceri ukawushyira ku sahane yibyo uri burye ariko wareba amadegede ukumva ntuyashaka ukayirengagiza muzabijyanishe n’ibyo navuze hejuru.

You cannot copy content of this page